Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » improvement
Viewing all articles
Browse latest Browse all 12

Gatsibo: kutagira amazi imwe mu ntandaro z’isuku ncye

$
0
0

 

Usanga abana basa nabi cyane kandi ni nabo bagerwaho mbere n’ingaruka z’isuku ncye

Usanga abana basa nabi cyane kandi ni nabo bagerwaho mbere n’ingaruka z’isuku ncye

Ubuyobozi bushinzwe ubuzima mu karere ka Gatsibo, burasaba abatuye aka karere kwita ku muco wo kugira isuku iminsi yose n’ahantu hose.

ibi ngo bikazafasha kurwanya umubare munini w’indwara zituruka ku isuku nke, gusa abaturage ba Gatsibo bavuga ko intandaro y’isuku nke igaragara kuri bamwe muri bo, ngo ifite aho ihuriye no kutagira amazi meza.

Murara Kazora Fred ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, ukaba ari umwe mu mirenge ifite amazi macye muri aka karere, asanga isuku nke ahanini ituruka ku myumvire mike n’ubujiji, ariko imbogamizi ikomeye ngo ituma isuku itagerwaho uko bikwiye muri aka karere no amazi adahagije.

Agira ati:” Nibyo koko muri aka karere hari ikibazo cy’amazi macye kimaze igihe kinini, ariko na none usanga n’abaturage bagiramo uruhare mu kutita ku isuku mu bikorwa byabo bya buri munsi kubera imyumvire mibi, icyo dukora nk’ubuyobozi ni ubukangurambaga buhoraho.”

Nubwo kutagira amazi meza ari imwe mu mbogamizi ku isuku, usanga hari n’ibikorwa by’isuku bidasaba ubushobozi buhambaye cyangwa amazi bidakorwa, bikaba byateza ingaruka kubuzima muri rusange.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Gatsibo Habiyaremye Jean Claude, asaba abatuye aka karere ka Gatsibo kugira ibikorwa by’isuku umuco wa buri munsi cyane cyane muri iki gihe malariya yiyongereye, ariko kandi ngo bagahindura n’imyumvire.

Agira ati:” Turashishikariza cyane abaturage guhindura imyitwarire n’imyumvire ku bijyanye n’isuku, kuko hari ibintu biba bitagoye kubyubahiriza kandi ku muntu wabyubahirije bikaba byakuraho ingaruka ziterwa n’isuku nke.”

Nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi ku baturage n’imibereho myiza, 80% by’indwara zibasira abanyarwanda zituruka ku isuku nke.

Nkuko bigaragazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Akagari ka Munini ko mu murenge wa Rwimbogo kafatiweho urugero, ngo mu baturage barenga ibihumbi 2034 batuye aka kagari, abagera kuri 765 ni abana bari munsi y’imyaka itanu, kandi nibo ba mbere bagirwaho ingaruka zikomeye n’isuku nke.

Inzego zose zireba n’iki kibazo zirasabwa kugikurikirana mu maguru mashya, abaturage nabo bibutswa kujya nibura basukura amazi mabi bakoresheje imiti yabugenewe nka sureau n’indi mu gihe ameza atarabageraho.

 

The post Gatsibo: kutagira amazi imwe mu ntandaro z’isuku ncye appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 12

Latest Images

Trending Articles





Latest Images